Muri Kigali n’indi Mijyi iwunganira, abayoboke bagomba kuba barakingiwe inkingo zose, bityo bakerekana ibyemezo bigaragaza ko bakingiwe, mbere yuko binjira mu nsengero.
Mbere y’ibi bihe by’iminsi mikuru, insengero zitandukanye zatangije ingamba zigamije kubahiriza amabwiriza mashya mu rwego rwo kwirinda ikwirirakwira rya Korona virusi, bakumira abayoboke, batarakingirwa inkingo zose.
Ibi bikaba bishyizwe mu bikorwa, nyuma yuko Leta itanze amabwiriza ko ibikorwa byose bikorerwa mu nsengero bitagomba kurenza abantu 50% by’ ababa bitabiriye iyo mihango, nyuma yo kubona abantu batandatu bafite virusi ya Omicron.
Mu Mujyi wa Kigali n’indi iwuinganira, abayoboke b’amadini anyuranye bagomba kubanza kwerekana ibyemezo bigaragaza ko bakingiwe inkingo zose, mbere yuko bemererwa kwinjira ngo baramye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere,Rwanda Governance Board (RGB) ruvuga ko hari insengero zisaga 15.465 mu Rwanda.
Ariko mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi 6 iwunganira imibare ikaba itari yakamenyekanye ubwo iyi nkuru yandikwaga,
Imijyi yunganira Kigali, ikaba ari: Musanze, Rubavu, Huye, Rusizi, Muhanga, na Nyagatare.
Reverend Canon Antoine Rutayisire, ukuriye Idini ry’abangilikani mu Rwanda ishami rya Remera, avuga ko buri Mukilisitu azajya abanza kwerekana icyemezo kigaragaza ko yakingiwe inkingo zateganijwe, mbere yuko yinjira mu rusengero uhereye ku wa Mbere taliki 20 Ukuboza 2021.
“Twabasabye ko bazajya berekana ibyagombwa bigaragaza ko bakingiwe, haba mu buryo bw’ikoranabuhnga, cyangwa mu buryo bw’impapuro. Abadafite code bajya kuzishaka mu Kigo cy’igihugu gisinzwe ubuzima Rwanda Bio Medical Center (RBC), bityo bakabibona bifashishije ikoranabuhanga,” Rutayisire
Jean-Baptiste Tuyizere, ni Umuvugizi wa Zion Temple mu Rwanda, akaba yaravuze ko barimo gukorana n’itsinda ry’inzobere mu ikoranabuhanga, kugira ngo insengero zijye zishobora kujya zireba niba abayoboke bakingiwe.
Yanditswe na Alphonse RUTAZIGWA