Akivuga ku bubi bw’urukingo yakozeho igihe rwaterwa abana, Dr. Robert Malone yakuwe kuri Twitter
Umunyamerika w’umushakashatsi mu by’inkingo, Dr. Robert Malone, twitter yahagaritse konte ye imushinja gukwirakwiza ibyo bise ibihuha ku nkingo za Covid-19, konte yafunzwe kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ukuboza 2021.
Kuri twitter Dr. Malone yakurikirwaga n’abantu ibihumbi 519,500 kandi akenshi yabagezagaho amakuru avuga ko urukingo rwa Covid-19 rukozwe muri mRNA rudakwiriye guhabwa abana kuko rwangiza ubuzima bwabo ndetse agashishikariza ababyeyi kudateza abana babo uru rukingo.
Dr Malone ubu ufite imyaka 61, ikinyamakuru the atlantic dukesha amwe muri aya makuru kivuga ko ari we wavumbuye iri koranabuhanga rya mRNA ubwo yarafite imyaka 28 gusa. Hari benshi bamunenze kubura gutuza ngo azabiherwe ishimwe ryitiriwe Nobel aho kuvuga nabi ubuhanga yigamba kuba yaravumbuye. Icyakora hari n’abavuga ko ishema rifatiye mu kwima agaciro ubuzima bw’abantu ntacyo ryaba rimaze.
mRNA ni impine y’abahanga mu binyabutabire ivuze Messenger ribonucleic Acid; ikoranabuhanga nyabutabire riyobora itumanaho mu ngirangingo za muntu mu kurema ibinure bituma umubiri urema abasirikare b’umubiri mu buryo butari kamere.
Ubusanzwe umubiri ubwawo wifitemo uturemangingo-fatizo kamere twanditseho amakuru y’ibigize umubiri, binawufasha kumenya ibitawusanzwemo ngo umenye ko watewe.
Aho ni naho ushingira wiremera inyubakamubiri zongera abasirikare barwanya ibitero by’uburyo butandukanye biba byawuteye, ariko abahanga mu baganga hari uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bakoramo bene ubwo buryo, ari byo uyu muganga yasobanuraga ko kubishyira mu bana bacyifitemo ubudahangarwa ari ukubahemukira, ibintu byamubyariye kuvanwa ku rubuga nkoranyambaga yakurikirwahago cyane.
Mu mashusho aheruka gucisha kuri uru rubuga rwe, Dr Malone yavugaga ko “Nta mpamvu yo guteza abana bawe cyangwa abo mu muryango wawe urukingo rwa Covid-19 kuko ingaruka z’iyi virus ari nke kurusha izo urukingo rwayo rwateza abo bana ubuzima bwabo bwose.”
Uyu mugabo yahise afungirwa Twitter nub wo kugeza ubu hataramenyekana niba ari ikosa ryabayeho cyangwa niba twitter yayifunze ku bushake nk’uko rusanzwe rubigenza ku bo rwahamije gukwirakwiza ubutumwa bivugwa ko buyobya sosiyete.
Kuki Dr. Malone abuza ababyeyi gukingiza abana babo Covid-19
Ubusanzwe inkingo ziba zirimo virus zambuwe ubutaraga bwo kwangiza umubiri zizashyirwamoasobanukiwe imiterere y’iyo virusi ku buryo iramutse yongeye kuwutera itawutsinda.
Gusa ikoranabuhanga rya mRNA (messenger RNA) ryakozwemo inkingo za Covid-19 ryo siko ribigenza ahubwo ryo ngo ritwara ubutumwa mu mubiri bubwira utunyangingo (cells) ko tugomba gukora ibinure ubusanzwe bikorwa na virus kugira ngo yirinde (spike proteins) bikamera nk’ibije kurwanya umubiri, ikintu imouguke ziheraho zivuga ko rimwe na rimwe ruzana akaga mu mwanya w’ubwirinzi.
Iyo utunyangingo tumaze gukora ibyo binure duhita dushwanyaguza ya ntumwa yitwa mRNA. Umubiri wabona ibyo binure ukagira ngo ni virus ubundi ugakora vuba abasirikare babirwanya, bakaguma mu mubiri ku buryo ikindi gihe cyose wazaterwa na virus ifite bya binure uzahita uyirwanya.
Dr. Malone avuga ko gutegeka umubiri w’umwana gukora ibyo binure biza bimeze nk’umwanzi w’umubiri bidakwiye kuko byamuteza akaga gahoraho.
Gusa hari abamaganye uyu muganga bavuga ko avuga ibihuha ngo kuko ubuziranenge bw’uru rukingo bwemejwe n’inzego zibifitiye ubushobozi, nubwo nawe yagize uruhare mu ikorwa ryarwo.
Kugeza ubu urukingo rwa Covid-19 nirwo rukingo rwa mbere kandi rwonyine rwakozwe mu ikoranabuhanga rya mRNA rwemejwe, bitewe n’uko iri koranabuhanga ari rishya ku Isi, gusa ngo rizakomeza kwifashishwa mu guhangana n’izindi ndwara zikomeye zirimo nka cancer n’izindi, ibintu abandi bahanga bavuga ko bigamije kugira abantu imbata z’indwara.
Hari bamwe mu bizera ubuhanga bwa Dr Malone bavuze ko yarenganyijwe kubera imbaraga z’amafaranga y’uruganda rukora imiti ku isi, runavugwaho gushakira inyungu mu bakingirwa ku rwego rw’isi.
Yanditswe na Modeste NKURIKIYIMANA