Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyi

Lieutenant-Colonel Paul-Henry Sandaogo Damiba wahiritse ubutegetsi muri Burkina Faso ni muntu ki?

Lieutenant-Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba ahiritse ubutegetsi afite imyaka 41 ahita yigira president w’sihyaka rigamije kurengera igihugu no gusubiza ibintu mu buryo. (Mouvement patriotique pour la sauvegarde et la restauration (MPSR).

Ni umuyoboke widini gaturika  wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki ya 02 Mutarama, ukwezi yiyimikiyemo niba bizamuhira, muri 1981 nibwo yabonye izuba.

Yavukiye muri Ouagadougou y’ubu, mu bihe by’ihirikana ku butegetsi ryakorwaga n’abasirikare ndetse yavutse mu gihe cy’ubutegetsi butarambye bw’umusirikare Saye Zerbo, witabye umusaza uheruka gupfa muri 2013. Saye zerbo yayoboye La Haute Volta umwaka umwe, amezi 11 n’iminsi 13, akurwa na Jean Baptiste Ouedraogo nawe wahiritswe na Thomas Sankara ategetse amezi 8 n’iminsi 27 gusa, hari mu w’1983, tariki 4 mu kwezi kwa 8.

Damiba yakuranye ishyaka n’ishyuhyu byo kuba ingabo y’igihugu, bituma acyinjira akiri muto, maze mu w’1992 yari yambaye impuzankano y’igisirikare, abarizwa mu ngabo zasoreje amasomo ahitwa Prytanee Militaire de Kadiogo mu cyiciro cy’abasirikare cya 7 cy’ingabo zidasanzwe zatoranywagamo abarinda abategetsi.

Kuva 2019 kugeza 2021, yiberaga ku rugamba barwana n’ibiyihebe ndetse Abamuzi bemeza ko ari umusirikare n’umugaba w’intangarugero uhorana n’ingabo ze ku ruhembe rw’umututu.

Ni umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo zirwanira ku butaka kandi wayoboraga batayo ya gatatu y’igisirikare ikorera mu burasirazuba bw’igihugu n’umurwa mukuru Ouagadougou; umwanya yashyizwemo na president yateye coup d’etat mu mwaka ushize wa 2021. Hari nyuma y’ibitero by’abiyahuzi bagendera ku matwara akaze ya kiislam byari byigabije igihugu bigahitana ubuzima bwabasaga 57 mu gahe gato cyane.

Colonel Damiba, Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Maters) mu birebana n’ubuhanga buhanitse mu birebana n’ubugizi bwa nabi yavanye mu ishuli ry’igihugu cy’ubufaransa rishinzwe kuzigama umurage n’ubugeni bw’imyuga harimo n’uwigisirikare yize.

Yakurikiranye byihariye amasomo mu birebana n’ubugizi bwa nabi mu buryo bw’umuhanga Professeir Alain Bauer. Umufaransa w’inzobere muri iryo somo.

Colonel Damiba yayoboye umutwe w’ingabo zicunga umutekano w’abategetsi, kandi niwe wahoze ashinzwe ubuzima bwa Blaise Compaore, kuva mu mwaka wa 2003-2011, ubwo yasimburwaga na Diendere waje kugerageza guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho bigapfuba.

Mu 2015, Ari mu bofisiye bamaganye ingeso yo guhirika ubutegetsi byakozwe n’abarinda abategetsi, ikintu cyanatumye uwo mutwe wihariye kandi uvanwaho, gusa we yahaswe ibibazo cyane bitewe n’uko ikoranabuhanga ryerekanaga ko yagiranye ibiganiro byinshi ndetse kenshi n’uwari ayoboye abasirikare bigometse.

Kuva mu mwaka wa 2016, yari umwe mu bayobozi bayoboraga intambara zirwanya ibyihebe n’iterabwoba muri iki gihugu kandi ni umwe mu basirikare bahawe amahugurwa yose arebana no gukorera mu gice cy’ingabo zidasanzwe (Special force).

Afite igitabo yanditse acyita: Armées ouest-africaines et terrorism: réponses incertaines? Igitabo agaragazamo ko kurwanya ibyihebe bishoboka kuko biri mu byo yize kandi afitemo inararibonye.

Henri Damiba yayoboye imitwe itandukanye mu gisirikare cya Burkina Faso no mu duce twinshi cyane cyane utwakunze kwibasirwa n’intambara.

Mu byumweru bibiri bishize yataye muri yombi colonel Zoungrana; mugenzi we banabanye mu bihe by’amasomo, ngo amuziza imigambi yamubonanaga yo gutera Coup d’etat.

Umuhungu

Lt Colonel Henri Damiba, kimwe na bagenzi be benshi bahoranye mu mutwe urinda abategetsi, babatijwe na President Michel Kafando wayoboye Burkina Faso mu gihe cy’inzibacyuho, bitewe n’uburyo bari baburijemo coup d’etat yari yateguwe mu mwaka wa 2015.

Afite imyitozo ihambaye mu birebana n’igisirikare ndetse mu mwaka wa 2017 nanone yari mu ba diplome b’ingabo z’amahanga zari zisoje indi myitozo mu ishuri ry’intambara, I paris mu bufaransa.

President w’agatsiko kihesheje ubutegetsi imbunda, umusirikari mu barwanira ku butaka, impuguke n’inzobere mu guhangana n’ibyihebe yemerwa cyane mu basirikare batsinze ibitero by’abiyahuzi barwaniraga mu majyaruguru n’uburasirazuba muri Burkina Faso.

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Mutarama, 2022, mu mpuzankano ya Gisirikare, ari mu bigaragaje kuri televiziyo, inyandiko yasinyeho n’ikiganza cye ubwo yasomwaga na Capitaine Sidsore Kader Ouédraogo bari bimirije imbere.

Nk’umuhanga mu birebana n’ubugizi bwa nabi, ku ikoranabuhanga biragoye kumenya abavandimwe be, umugore we cyangwa urubyaro nk’uko ku bindi byamamare ubabona hose.

Burkina Faso, yahoze ari Haute Volta itarabatizwa iri zina na Nyakwigendera Thomas Sankara.

Ni igihugu kimaze kuyoborwa n’abategetsi 14 Damiba akaba uwa 15 kandi bose basimburana binyuze mu mbaraga, cg amatora baringa akoreshwa n’uba yabucakiranye ibakwe abwambuye uwo yanenze imitegekere.

Muri 14 bakiyoboye, 10 bose ni abasirikare kandi bahirikana hatamenetse amaraso uretse Thomas Sankara wabigendeyemo kubera gutinya igikundiro yagiraga muri rubanda.

Muri 2014, Honore Traore yakiyoboye mu nzibacyuho y’umunsi umwe gusa, Isaac Zida wamusimbuye akizunguza mu nzibacyuho y’iminsi 20, Michel Kafandi wabarushije yakiyoboye umwaa wose arenzaho ukwezi n’iminsi 8, General Diendere akora coup d’etat akiyobora iminsi umunani misa, Sherif Sy wamusimbuye yayoboye iminsi ibiri izira uwa gatatu, icyakora Michel Kafando yaragarutse ahamara amezi atatu n’iminsi 6, Gusa niwe wari ariyeho kabiri kuko yari amazeho imyaka itandaru yose.

Coup d’etat ya Damiba ibaye iya 7 ikozwe gisirikare muri iki gihugu giherereye mu burengerazuba bwa Afurika munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, iyi coup d’etat ibaye iya 4 mu mezi 17 gusa shize.

Niger, Mali, Cote d’ivoire na Burkinafaso ni ibihugu biherereye mu majyaruguru n’uburengerazuba bwa Afurika, bihuriye ku kibazo cy,abarwanyi bagendera ku mahame akaze ya kiislam, kandi abahirika ubutegetsi muri ibi bihugu bafite uko babihuza n’intege nke z’abo bahirika mu kurwanya abo bita ibyihebe.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button